Andams News Wire / Africa
Sudani yigiye ku Rwanda amasomo yo kubaka amahoro arambye
Keep this story in your personal Andams library.
Sign in to save
Full story
Abayobozi bo muri Repubulika ya Sudani, barimo abofisiye bakuru mu gisirikare n’abandi bakora muri Minisiteri y’Ingabo, basuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bagamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe mu gushimangira urugendo rwo kubaka amahoro arambye.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa 26 Ugushyingo 2026, rwari rugamije kureba uko u Rwanda rwubatse gahunda ifasha abavuye mu mitwe yitwaje intwaro kuva mu buzima bw’intambara, bakongera kubana n’abandi baturage no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Itsinda ryaturutse muri Sudani ryakiriwe n’abayobozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare (RDRC), babasobanurira imikorere y’ikigo cya Mutobo, uburyo abakigana bakirwa, amahugurwa bahabwa n’uburyo bafashwa kwitegura gusubira mu miryango yabo.
Abashyitsi kandi bahawe umwanya wo kuganira na bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro yakoreraga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abahoze muri FDLR, babagezaho ubuhamya bw’uko binjiye muri iyo mitwe, imyumvire bari bafite n’impamvu bahisemo gushyira intwaro hasi bagatahuka.
Major General PSC Abu Baker Fagery wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko u Rwanda ari igihugu bahisemo kwigiraho uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’intambara no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe.
Yashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda, avuga ko ibyo babonye i Mutobo byabafashije gusobanukirwa uburyo gahunda yo gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikwiye kujyana no kubafasha kongera kwiyubaka.
Yagize ati: “Twishimiye uburyo u Rwanda rwatwakiriye, umutekano n’isuku twahasanze. Twaje kwigira ku Rwanda uburyo rwabashije kugarura umutekano urambye, buri wese yifuza, ndetse n’uburyo rusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano, kimwe n’abahoze mu gisirikare. Ibyo twaje kubyigiraho kugira ngo natwe tuzabashe kubikora iwacu.”
Yagaragaje ko intambara n’amakimbirane bikomeje kugaragara mu bihugu bya Afurika ari ikibazo gikwiye guhangayikisha uyu mugabane, cyane ko ufite umutungo kamere n’ubundi bushobozi byawufasha kwiteza imbere mu mahoro.
Yagize ati: “Dufite ubutunzi bwinshi muri Afurika, dufite ubutaka n’amikoro ahagije, ariko kuki abantu baturuka hanze bakomeza kuza kudufasha kugira amakimbirane hagati yacu? Izi ntambara zidashira zikwiye gucika. Dukwiye kugira ubushake nk’Abanyafurika bwo kubaka amahoro arambye kandi asesuye.”
Yakomeje ashimira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bahisemo gushyira intwaro hasi, avuga ko urugero rw’ibyo babonye mu Rwanda ruzabafasha gutekereza ku buryo bwo kunoza gahunda zo gusubiza abavuye mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro mu buzima busanzwe.
Yagize ati: “Twabonye ubunararibonye mu bikorwa nk’ibi, ariko ubw’u Rwanda burenze ubwo dusanzwe tuzi. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo dushyire mu bikorwa amasomo twakuye hano. Dushimishwa kandi n’iterambere u Rwanda rugezeho, nubwo na rwo rwanyuze mu bibazo bikomeye.”
Ubuhamya bw’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro
Mu bahaye ubuhamya iri tsinda harimo Demob Col Félicien Ruzindana, wahoze mu gisirikare cya EX-FAR ndetse no mu mutwe wa FDLR wakoreraga muri RDC. Yasobanuye uko yinjiye mu ntambara ashingiye ku myumvire yari yaratojwe, irimo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko intego bari bafite yari iyo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwahagaritse Jenoside, ndetse ko bari baratojwe kwanga Abatutsi no kugira umugambi wo kubarimbura.
Yagize ati: “Ninjiye mu gisirikare cya EX-FAR mu 1994, nyuma mba no muri FDLR muri RDC. Twakoranye n’ubuyobozi bwa RDC, ingabo z’u Burundi ndetse na bamwe mu baturage ba RDC. Intego twari dufite yari iyo gutera u Rwanda tugakuraho ubutegetsi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twumvaga ko tugomba kugaruka mu Rwanda, ariko tubanje kurukuramo ikitwa Umututsi cyose.”
Ruzindana yavuze ko nyuma y’imyaka isaga 30 mu mitwe yitwaje intwaro, yaje gusanga gukomeza kurwana nta cyo bizamugezaho, ahitamo gutahuka.
Yashimangiye ko gahunda yo kwakirwa no gufashwa i Mutobo yamufashije kongera gutekereza ku buzima bwe no kwitegura gusubira mu muryango nyarwanda.
Yagize ati: “Nabonye ko ibyo twari twiyemeje nta cyo bitugezaho, mpitamo gutaha. Ubu meze neza mu Rwanda, nishimira uburyo nakiriwe nkafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Nsaba abasigaye mu mashyamba ya RDC gutahuka mu rwababyaye, tukubaka u Rwanda rw’amahoro n’ubwiyunge.”
Yakomeje avuga ko abari muri iyo mitwe bakwiye kwitandukanya n’intambara, aho gukomeza kwizera ibihuha bashyirwamo n’ababayobora.
Yagize ati: “Ibyo bibwira ko bazagirirwa nabi nibataha si byo. Hari ibihuha bakomeza gushyirwamo n’ababakuriye mu nyungu zabo. Bakwiye kumenya ko ibyo barimo mu mashyamba nta ho bizabageza, bagafata icyemezo cyo gutaha bakubaka ubuzima bushya.”
RDRC isobanura akamaro k’uru ruzinduko
Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, Valérie Nyirahabineza, yavuze ko uru ruzinduko rufite akamaro mu gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu, cyane ko Sudaniihanganye n’ibibazo by’intambara n’amakimbirane ashingiye ku moko.
Yavuze ko mu byo Abanyasudani babasobanuriye harimo kuba igihugu cyabo gifite amoko menshi, kandi ko amakimbirane ashingiye ku moko ari imwe mu mpamvu zituma abaturage bahora mu mwiryane, bamwe bagatakaza ubuzima mu gihe igihugu n’abaturage bahura n’ingaruka z’intambara.
Yagize ati: “Batubwiye ko bafite amoko asaga 500. Ibyo ubwabyo bigaragaza ubukana bw’ibibazo bahanganye na byo, aho usanga abantu bashwana bapfa amoko, bamwe bagatakaza ubuzima, igihugu kikangirika. Baje hano kugira ngo barebe uburyo abahoze mu ngabo basubizwa mu buzima busanzwe, kuko iwabo hari abava mu gisirikare cyangwa mu mitwe yitwaje intwaro bakongera bakisanga mu yindi.”
Nyirahabineza yavuze ko mu biganiro bagiranye, Abanyasudani bagaragaje ko bakeneye kunoza uburyo abavuye mu gisirikare n’abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro bafashwa kongera kwinjira mu buzima busanzwe nk’abandi baturage.
Yongeyeho ko muri abo bantu harimo ibyiciro bitandukanye, birimo abagore, abakobwa, abagabo n’abana, bityo gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe ikaba ikwiye kwita ku byiciro byabo no ku byo buri wese akeneye.
Yagize ati: “Bavuze ko muri izo ngabo zabo harimo abana, abagore, abakobwa n’abagabo, kandi bashaka kureba uburyo tubitaho hano. Bashaka kumenya uko tubafasha kugira ngo bongere kubaho mu buzima busanzwe, kuko hari ubwo ibyo bakorerwa iwabo bitaba bihagije. Ni yo mpamvu bahisemo kuza kwigira ku Rwanda.”
Yavuze ko nubwo Sudaniifite ikigo gifite inshingano zisa n’iz’Ikigo cya Mutobo, abayobozi bacyo bagaragaje ko bifuza kurushaho kunoza imikorere yacyo.
Ati: “Iyo abaturutse mu bindi bihugu baje hano, natwe tugira icyo tubigiraho kuko dusangira amakuru n’ubunararibonye. Aba batubwiye ko na bo bafite ikigo nk’iki cya Mutobo, ariko ko bataragera ku rwego nk’urwo u Rwanda rugezeho mu gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare.”
Uko gahunda ya Mutobo ikora
Ikigo cya Mutobo ni kimwe mu bigo by’ingenzi u Rwanda rukoresha mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare (RDRC) yashinzwe mu 1997, hagamijwe gufasha abahoze mu gisirikare n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima bw’abasivili no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Gahunda yo gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera i Mutobo kuva mu 2001. Abayinyuramo bahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu, ubumwe n’ubwiyunge, amateka y’igihugu n’amahugurwa y’imyuga, bigamije kubafasha kwitegura gusubira mu miryango yabo no kwiteza imbere.
Imibare ya Komisiyo RDRC yatangajwe ku wa 30 Ukwakira 2025 igaragaza ko kuva mu 2001, abantu bakuru 12 602 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari bamaze gusezererwa binyuze muri gahunda ya Mutobo.
Muri uwo mwaka, mu cyiciro cya 75 cyo gusezerera abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abantu 143 bari barangije gahunda yo kubategura gusubira mu buzima busanzwe, mu gihe abandi 135 bari barangije amahugurwa y’imyuga muri Mutobo TVET, bahabwa ibikoresho byo kubafasha gutangira imirimo ibinjiriza amafaranga.
Sudani irashima urugendo rw’u Rwanda mu kubaka amahoro
Umuyobozi w’itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ingabo za Sudani yagaragaje ko bishimiye gusura Ikigo cya Mutobo no kwibonera ibikorwa u Rwanda rwakoze mu kubaka amahoro arambye, ndetse no kuba rwiteguye gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bwarwo.
Yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare rwabwo mu kugeza igihugu ku mahoro arambye no kubaka ejo hazaza heza h’abaturage bacyo.
Mu ruzinduko rwabo, izo ntumwa zasobanuriwe imikorere y’Ikigo cya Mutobo, gahunda zihakorerwa, ibyagezweho, imbogamizi n’amasomo yavuye mu gushyira mu bikorwa gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Zanasuye ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) cya Mutobo, zisabana n’abana ndetse ziganira n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari mu kigo.
Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzafasha intumwa za Sudani kubona amasomo afatika ashobora kwifashishwa mu gushakira ibisubizo ibibazo igihugu cyabo gihanganye na byo, ndetse no kugaragaza izindi nzego Sudani n’u Rwanda bishobora gukomeza gufatanyamo mu kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.
